Ikibazo cya mbere abakobwa bagira ku ruhu rwabo nibiheri ninkovu,so tuganire ku bintu wakora ngo ubyirinde cg c ukize ibyo ufite.
-
- Ibiheri ninkovu byose nikibazo: si ngombwa guhitamo icyo urwana nacyo mbere yikindi, bikore byombi shaka products( amavuta cg umuti) zibikemurira icyarimwe.
- Kubifatirana bikiza: nimba ufite umuti wibiheri biftirane bikiza kugirango kizakire vuba kdi neza, ntigisige inkovu. Cyane cyane bya biheri biba biri mu imbere mu ruhu bitaratunguka.
- Gukoresha amavuta cg imiti bikora: mu bintu byose ngiye kubawira ndacyeka iki aricyo nkora cyane. Kumenya ibintu bigize amavuta wisiga nicyo byamarira uruhu rwawe ni ngobwa, kubantu bagira ikibazo cy’ibiheri dore list ya ingredients zibikiza
- Retinoid
- benzoyl peroxide
- Salicylic acid
- Retinol
Ntango ninjira muri details zuko buri imwe ikora (cyeretse nimba mubishaka , mumbwire muri comments) ubonye amavuta arimo ingredient imwe cg nyinshi muri izi byagira icyo bikumarira. Muri ya miti bakurangiye reba nimba hari ufite izi ingredients cg c nujya kugura zandike ahantu ubanze usome mbere yo kugura. (Umucuruzi ashobora kukureba nkaho wasaze ark wowe uzi icyo uriho)
- Ese ugira ibiheri mu gahanga gusa? Bishobora kuba biterwa namavuta yawe yo mu mutwe. Amavuta yawe yo mu mutwe ashobora kuba arimo akantu kagutera ibiheri kuba ubizana mu gahanga gusa cg c mu misaya byerekana ko ashobora kuba ariyo. Yahindure urebeko bigenda
NTIWAMBWIRA UKO NAKWIVURA IBIHERI BYO MU MUTWE BYAMBAYEHO Karande
LikeLike